Bazoum yahiritswe n’igisirikare tariki 26 Nyakanga uyu mwaka, ahita afungirwa mu biro yakoreragamo.
Umunyamategeko wa Bazoum, Seydou Diagne yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) ko ihirikwa rya Bazoum rinyuranyije n’amategeko kandi ko n’uburyo afunzwemo bunyuranyije n’amategeko.
Yavuze ko abasirikare bagomba gusubiza umukiliya we ubutegetsi mu maguru mashya kugeza tariki 2 Mata 2026 ubwo manda ye izaba irangiye.
Yavuze ko banditse basaba urukiko kwemeza ko Bazoum yafashwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko we n’umuryango we.
Diagne yavuze ko icyo bivuze ari uko ubutegetsi bwa gisirikare buyoboye Niger kuri ubu bufatirwa ibihano.
Uyu munyamategeko yavuze ko General Abdourahamane Tiani wafashe ubutegetsi amategeko ya Niger atamwemerera guta abantu muri yombi kuko ubwo yahabwaga inshingano mu 2011 zari izo gucunga umukuru w’igihugu atari izo kumuta muri yombi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!