00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Niger: Hafi y’ibiro bya Perezida hagabwe igitero

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 29 August 2026 saa 07:42
Yasuwe :

Umutwe w’abantu bitwaje intwaro wagabye igitero mu murwa mukuru wa Niger, Niamey, aho mu rukerera rwo kuri uyu wa 29 Kanama 2026 humvikanye amasasu menshi mu bice bitandukanye by’umujyi.

Abavuganye n’ibiro ntaramakuru Reuters batangaje ko amasasu menshi yumvikanye hafi y’ikibuga cy’indege cya Diori Hamani ndetse no hafi y’ibiro bya Perezida wa Niger.

Umwe mu bashinzwe umutekano yabwiye ibi biro ntaramakuru ko “ibyihebe” bateye iki kibuga cy’indege ndetse bakagerageza kwinjira mu gace karinzwe cyane gaherereyemo ibiro bya Perezida.

Bana Wagana Ibrahim, umwe mu bagize Inama Ngishwanama ya Niger, yatangarije kuri Facebook ko iki gitero cyari kigambiriye ikigo cya gisirikare cya Base 101 giherereye i Niamey, ariko ko inzego z’umutekano zagisubije inyuma.

Yagize ati “Ni ikindi gitero cy’ubugwari kuri Base 101, ariko na none inzego zacu z’umutekano n’ingabo zabashije kugihagarika. Ibintu biri ku murongo.”

Inzego z’umutekano zatangaje ko zatangiye ibikorwa byo gushakisha abagabye igitero, ndetse ko bamwe muri bo bamaze gufatwa, mu gihe abandi bahunze.

Niger imaze imyaka itatu iyobowe n’igisirikare nyuma y’aho abasirikare bari bayobowe na Gen Abdourahamane Tiani bakuyeho ubutegetsi bwa Mohamed Bazoum muri Nyakanga 2023.

Nyuma yo gufata ubutegetsi, Gen Tiani yacanye umubano n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi, yiyegereza cyane u Burusiya n’ibindi bihugu byo mu karere ka Sahel biyoborwa n’abasirikare, ari byo Mali na Burkina Faso.

Ibi bihugu uko ari bitatu bikomeje guhangana n’ibitero by’imitwe yitwaje intwaro ifitanye isano na Al-Qaeda na Islamic State.

Umujyi wa Niamey wumvikanye urusaku rwinshi rw'amasasu y'imbunda nini n'into mu rukerera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages