Bazoum yahiritswe ku butegetsi tariki 26 Nyakanga, bikorwa n’igisirikare by’umwihariko abari bashinzwe kumurinda.
Mu kiganiro na BBC, Abdulsalami Abubakar uherutse i Niamey muri Niger yavuze ko abahiritse Bazoum badashaka kumva umuntu wese usaba ko asubizwa ku butegetsi.
Yavuze ko mu masaha atatu bamaranye n’abahiritse Bazoum, bemeye ko ibindi byose babiganiraho uretse icyo kugarura uwo wahoze ari Perezida, ku butegetsi.
Abubakar yavuze ko Abdourahamane Tiani wahiritse ubutegetsi, yababwiye ko Bazoum abantu bakwiriye kumwibagirwa ku butegetsi, icyakora ko ibindi byose bishoboka.
Yavuze ko nubwo abantu banenze abasirikare bahiritse ubutegetsi ubwo bavugaga ko bifuza inzibacyuho y’imyaka itatu, ngo we abibona nk’ikintu cyiza kuko mbere no kuba baganira ku kintu icyo aricyo cyose bitashobokaga.
Uyu wahoze ari Perezida wa Nigeria yavuze ko abahiritse ubutegetsi muri Nigeri bifuza gufungura imipaka ku buryo ibicuruzwa n’umuriro w’amashanyarazi biboneka ndetse n’imiti yo kuvura abaturage.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!