Izi ntumwa zageze muri Niger mu biganiro bigamije guhosha umwuka mubi wa politiki wakurikiye ihirikwa rya Perezida Bazoum.
Guhera tariki 26 Nyakanga 2023 Bazoum ntiyemerewe gusohoka mu ngoro yahoze akoreramo we n’umuryango we, nyuma y’uko igisirikare gitangaje ko cyamukuye ku butegetsi.
CEDEAO yasabye ko Bazoum asubizwa ku butegetsi nta yandi mananiza ariko igisirikare kibitera utwatsi, kugeza ubwo uwo muryango utangaje ko ushobora kwifashisha ingufu za gisirikare agasubizwa ku butegetsi.
RFI yatangaje ko itsinda rya CEDEAO ryari riyobowe na Abdulsalami Abubakar wahoze ayobora Nigeria. Ryakiriwe ku kibuga cy’indege na Mahamane Lamine Zeine uherutse gushyirwaho n’igisirikare nka Minisitiri w’Intebe mushya wa Niger.
Intumwa za CEDEAO zahuye na Bazoum hari na Minisitiri w’Intebe Mahamane Lamine Zeine, bagirana ikiganiro cyamaze iminota icumi.
Izo ntumwa zashakaga kwirebera Bazoum ngo zimenye ko ubuzima bwe buhagaze dore ko hashize iminsi hari intabaza ko amerewe nabi we n’umuryango we kubera kubura ibirirwa ndetse n’umuriro w’amashanyarazi.
Intumwa zahuye n’abahiritse ubutegetsi bakuriwe na General Abdourahamane Tchiani, baganira ku buryo hasubizwaho inzego ziteganywa n’Itegeko Nshinga rya Niger.
Abasirikare bahiritse ubutegetsi bari bamaze iminsi baranze kwakira intumwa za CEDEAO, bikaba bivugwa ko Perezida wa Togo , Faure Gnassingbé yaba yaragize uruhare rukomeye mu kubumvisha ko bakwiriye kwakira izo ntumwa.
Mu gihe CEDEAO igisaba ko Bazoum asubizwa ku butegetsi, igisirikare cyahamagaje ibiganiro bihuza abanya-Niger bose bigamije kurebera hamwe uburyo hashyirwaho Leta y’inzibacyuho izamara imyaka itatu, hakabona kuba amatora.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!