Muri Nzeri 2025, Niger, Mali na Burkina Faso byasohoye itangazo rihuriweho ryamagana imikorere ya ICC. Ibi bihugu biyobowe n’abasirikare bahiritse ubutegetsi byise uru rukiko igikoresho cy’abafite amatwara ya gikoloni bashaka kubikandamiza.
Uru rukiko rwatangaje ko rwamaze kwakira inyandiko ya Niger bwo ku wa 18 Kamena, nk’uko itangazo ryabonywe n’Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) ribivuga.
Nyuma y’umwaka iri tangazo risohotse ni bwo Niger izaba itakibarwa nk’umunyamuryango wa ICC, nk’uko amasezerano agenga imikorere yarwo abiteganya.
ICC yongeyeho ko Niger igomba gukomeza kubahiriza inshingano zayo zirimo gukorana n’uru rukiko kugeza icyo gihe kigeze.
Uru rukiko rufite icyicaro i La Haye mu Buholandi, rwashyizweho mu 2002 hagamijwe gukurikirana ibyaha bya jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu n’ibyaha byambara.
Itangazo ry’urukiko ryasohotse ku wa 23 Kamena ntiryigeze rigira icyo rivuga kuri Mali cyangwa Burkina Faso.
Mu gihe ibi bihugu bitatu byo mu karere ka Sahel byatangazaga umugambi wo gusezera, byavuze ko bishaka gushyiraho "uburyo bw’imbere mu gihugu bwo gushimangira amahoro n’ubutabera."
Ingabo z’ibi bihugu zagiye zishinjwa gukorera abasivili ibyaha bitandukanye, mu gihe zihanganye n’imitwe y’iterabwoba ifitanye isano na al-Qaeda na Islamic State yayogoje Sahel.
Niger ibaye igihugu cya gatatu kivuye muri ICC, nyuma ya Philippines n’u Burundi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!