Iri sanganya ryabereye mu gace ka Alkali mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bwa Nigeria.
Umuvugizi wa Polisi muri Yobe, Dungus Abdulkari, yabwiye BBC ko abo basore babiri b’ababyara bashyamiranye bakarwanisha imihoro, bikarangira buri umwe aciye ikiganza cy’ibumoso cya mugenzi we.
Abarwanye bombi buri umwe afite imyaka 25. Ntabwo icyateye ayo makimbirane kiramenyekana gusa Polisi yatangaje ko bishobora kuba bifite aho bihuriye n’amasambu.
Abarwanye bahise bajyanwa mu bitaro kugira ngo bavurwe nyuma yo gucana ibiganza.
BBC yatangaje ko ubuzima bw’abo bombi bumeze nabi nyuma yo gutemana.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!