Uyu mwana ababyeyi be bavuga ko bamubuze guhera muri Kamena uyu mwaka nyuma y’amagambo yashyize ku mbuga nkorabyambaga, avuga ko Aisha Buhari akabije kubyibuha.
Amakuru bavuga ko yizewe ni uko uwo mwana yafunzwe n’inzego zishinzwe mutekano w’umuryango wa Perezida muri Nigeria.
Ishami ry’umuryango Amnesty International muri Nigeria naryo ryasabye ko uwo mwana w’imyaka 23 afungurwa nta yandi mananiza kubera ko atigeze agezwa mu rukiko.
Nta n’umwe mu buyobozi bwa Nigeria wigeze agira icyo avuga ku ibura ry’uwo mwana.
Umubyeyi w’uwo mwana avuga ko bavuganye kuri telefone inshuro imwe, amubwira ko afungiye Abuja kubera ibyo yanditse kuri Twitter.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!