00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nigeria: Abadepite banze kugurira Perezida ubwato

Yanditswe na Umutoni Rosine
Kuya 2 November 2023 saa 09:20
Yasuwe :

Abadepite bo muri Nigeria banze gutora umushinga wazanywe na Guverinoma wo kugurira Perezida ubwato bugezweho bwa miliyoni $6.

Bavuze ko byaba ari ugupfusha amafaranga ya Leta ubusa mu gihe igihugu gihanganye n’ubuzima buhenda umunsi ku wundi.

BBC yatangaje ko ahubwo abo badepite bahise bakomereza ku wundi mushinga wo kongera buruse ihabwa abanyeshuri barihirwa na Leta.

Umushinga wo kugurira ubwato Perezida Ahmed Bola Tinubu wari umaze iminsi urikoroza ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru rya Nigeria, aho benshi bagaragazaga ko bidakwiriye kubera ubukungu bwifashe nabi.

Guverinoma ya Nigeria iri muri gahunda yo kugura n’indege ya Perezida izatwara miliyoni 13 z’amadolari.

Abadepite bo muri Nigeria banze kugurira indege Perezida Tinubu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages