00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nigeria: Abantu 44 baguye mu bitero byagabwe muri restaurant no mu musigiti

Yanditswe na

Rutikanga Paul

Kuya 6 July 2015 saa 03:18
Yasuwe :

Polisi muri Nigeria yatangaje ko abantu 44 baguye mu bitero by’ubwiyahuzi nyuma y’ibisasu bibiri byatewe muri restaurant no mu musigiti mu mujyi wa Jos rwagati mu ijoro ryo ku cyumweru tariki 5 Nyakanga 2015.

Igitero kimwe cyagabwe mu musigiti cyaguyemo abantu 21 nkuko byemejwe n’inzego zishinzwe umutekano mu gihe abandi 23 nabo biciwe mu gitero cyagabwe muri restaurant iherere mu mujyi wa Jos ibi bitero byombi byagabwemo.

Nta muntu urigamba iki gitero ariko Boko Haram niyo iheruka kugaba igitero nk’iki muri uyu mujyi mu Ukuboza umwaka ushize wa 2014 cyaguyemo abantu 15.

Muri restaurant yaguyemo abantu 23

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko abarenga 47 bakomerekeye muri ibi bitero bahise bajyanwa mu bitaro.

Mu bihe byikurikiranya bya vuba ibikorwa by’ubwiyahuzi bimaze guhitana abarenga 200 muri Nigeria.

Mu bindi bitero biheruka, Ku cyumweru tariki 28 Kamena, mu rusengero ruherereye i Potiskum hagabwemo igitero gihitana abantu batanu.

Kuwa gatatu tariki ya mbere Nyakanga, Abantu barenga 50 bitwaje intwaro bahitanye abarenga 97 mu cyaro cy’ahitwa Kukawa hafi y’ikiyaga cya Chad.

Perezida wa Nigeria Muhammadu Buhari ubwo yatorwaga yizeje abaturage be kurwanya uyu mutwe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages