Umucuruzi umwe ukorera muri ako gace, Badamasi Amin, yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abafaransa ko igisasu cya mbere cyaturikiye mu iduka ricuruza inkweto kigakurikirwa n’ikindi mu minota micye.
Yatangaje ko aho hantu hari huzuye abakiriya benshi baguraga imyenda n’inkweto bitegura gusoza igisibo cya Ramadhan bari bamazemo iminsi.
Yagize ati “Nari mpagaze nko muri metero 70 uturutse aho igisasu cya mbere cyaturikiye, jye na bagenzi banjye ubwo twajyaga gutabara twahise twumva ikindi gisasu giturikiye ku iduka ry’Umushinwa ricuruza inkweto."
Undi mucuruzi, Ali Nasiru, yavuze ko yabonye abantu benshi bagandagaje hasi bashizemo umwuka, abandi bakomeretse bikomeye.
Yagize ati “ Abacuruzi n’abaguzi twagerageje gutabara tujyana inkomere kwa muganga, sinabasha kumenya ngo hapfuye bangahe, ariko ni benshi cyane’’.
Gombe ni umujyi uhana imbibi na Borno, Yobo na Adamawa. Muri utwo duce, umutwe wa Boko Haram wagiye uhagaba ibitero bitandukanye, bimaze guhitana abarenga 15,000 kuva mu mwaka wa 2009.



















TANGA IGITEKEREZO