00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nigeria: Boko Haram irakekwaho gutwikira mu nzu abagera kuri 50

Yanditswe na

Denyse Umukunzi

Kuya 31 January 2016 saa 06:17
Yasuwe :

Abakekwaho kuba abarwanyi b’umutwe wa Boko Haram bateye Umujyi wa Dalori muri muri Nigeria batwika inzu z’abaturage bahitana abagera kuri 50 babatwitse.

Mu ijoro ryo ku wa 30 Mutarama nibwo abicanyi biraye mu mazu y’abaturage barayatwika ndetse n’ibiraro by’amatungo yabo bifatwa n’inkongi y’umuriro.

Umwe mu batangabuhamya yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa ko bumvise urusaku rw’abana mu mazu yari ariho ashya.

Iki gitero cyamaze hafi amasaha ane nk’uko bitangazwa n’abarokotse.

Hashize igihe kirenga umwaka, umutwe wa Boko Haram ushimuse abangavu 219 muri Nigeria.

Kuva mu mwaka wa 2009, abantu basaga 17000 bamaze kugwa mu bitero by’umutwe wa Boko Haram mu gihe abarenga miliyoni ebyiri bavuye mu byabo.

Ahagabwe igitero ibintu byinshi byasenyutse

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages