Zabereye mu isoko riherereye muri Leta ya Kaduna, mu majyaruguru y’iki gihugu, nyuma yo gushyamirana hagati y’abasunika imizigo ku ngorofani.
BBC yatangaje ko Polisi yamaze guta muri yombi abantu 22 bakekwaho kubigiramo uruhare.
Umwe mu batangabuhamya yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) ko izi mvururu zaje zikurikira izindi zabaye ku wa Kane w’iki cyumweru, zaguyemo babiri.
Itangazo rya Perezidansi ya Nigeria, rivuga ko ‘Perezida Buhari yamaganye imvururu zimaze iminsi zihuje abatuye muri ako gace, zirimo izahitanye abantu 55.’
Buhari yanavuze ko ‘Nta mahoro ari hagati y’abantu badahuje imyumvire, imirimo yabo ya buri munsi ntacyo yabagezaho.’ Asaba abayobozi baho kumvikanisha abo bayobora no guhosha amakimbirane hakiri kare.
Si ubwa mbere muri iyi Leta habaye imvururu nk’izi kuko muri Gashyantare uyu mwaka hari izahitanye abantu 10, zisiga inzu nyinshi zitwitse ndetse abarenga 60 bafungirwa kuzigiramo uruhare.



















TANGA IGITEKEREZO