Byabereye mu mujyi wa Uyo ubwo bari mu muhango wo kwimika Musenyeri washinze Itorero ryitwa ‘Reigners Bible Church International’.
Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika, Associated Press byatangaje ko umwe mu batabara yavuze ko umubare w’abapfuye ushobora kwiyongera mu gihe ibikorwa by’ubutabazi bitararangira.
Inyubako itorero ‘The Reigners Bible Church International’ ryakoreragamo ngo yari itaruzura.
Benshi mu bategetsi bo muri ako karere barimo guverineri Udom Emmanuel wa leta ya Akwa Ibom, bari muri urwo rusengero bakurikirana iyimikwa rya musenyeri, ariko we yarokotse, ndetse na musenyeri wimikwaga yavuyemo ari mutaraga.



















TANGA IGITEKEREZO