Ni bwo bushyamirane bukomeye hagati y’aborozi n’abahinzi bubayeho uhereye muri Gicurasi aho abarenga 100 bishwe.
Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP byatangaje hari abasirikare 16 baguye muri ibyo bitero byabaye ku wa Gatandatu no ku Cyumweru nk’uko amakuru ava mu gisirikare abivuga.
Uretse abantu 113 bishwe, hari abarenga 300 bakomeretse.
Akarere ka Nigeria yo Hagati gakunze kubamo ubushyamirane bushingiye ku moko n’amadini bwaguyemo abantu amagana muri iyi myaka ya vuba.
Ubwo bushyamirane bwiganje hagati y’Abayisilamu b’aborozi n’Abakirisitu b’abahinzi ariko ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe no kwagura ibikorwa by’ubuhinzi ni indi mpamvu ikurura uwo mwiryane.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bufaransa, yamaganye ibyo bitero mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Kabiri.
Yagize iti “U Bufaransa busaba ko abagize uruhare muri ibi bitero bamenyekana kandi bakagezwa imbere y’ubutabera.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!