00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nigeria: Abanyeshuri bashimuswe na Boko Haram bose yabagize abagore

Yanditswe na

Kankwanzi Florence

Kuya 1 November 2014 saa 12:45
Yasuwe :

Umuyobozi w’umutwe w’iterabwoba Boko Haram Abubakar Shekau yatangaje ko abakobwa b’abanyeshuri bashimuswe n’umutwe ayoboye bose bashyingiwe kandi bakajya mu idini ya Islam.
Abo bakobwa uko ari 219 bashimuswe muri Mata uyu mwaka ahitwa Chibok mu Majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Nigeria.
Muri video yatangarijemo ayo makuru, Shekau yanahakanye ko umutwe ayoboye nta masezerano yo guhagarika imirwano wigeza ugirana n’abategetsi ba Nigeria nk’uko biherutse gutangazwa na Leta y’iki (…)

Umuyobozi w’umutwe w’iterabwoba Boko Haram Abubakar Shekau yatangaje ko abakobwa b’abanyeshuri bashimuswe n’umutwe ayoboye bose bashyingiwe kandi bakajya mu idini ya Islam.

Abo bakobwa uko ari 219 bashimuswe muri Mata uyu mwaka ahitwa Chibok mu Majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Nigeria.

Muri video yatangarijemo ayo makuru, Shekau yanahakanye ko umutwe ayoboye nta masezerano yo guhagarika imirwano wigeza ugirana n’abategetsi ba Nigeria nk’uko biherutse gutangazwa na Leta y’iki gihugu.

Umuyobozi wa Boko Haram kandi yavuze ko abayobozi ba Nigeria ari ababeshyi, ashimangiye ko nta masezerano bateganya kugirana nabo.

Abubakar Shekau abivuze nyuma y’uko hagati mu Kwezi k’Ukwacyira ibiro bya perezida wa Nigeria bitangarije ko iki gihugu cyagiranye n’uyu mutwe amasezerano yo guhagarika imirwano ndetse ko ushobora no kurekura abo bana b’abakobwa wafashe bugwate.

Amasura y'abakobwa bashimuswe na Boko Haram, ubu bose bakaba barashyingiwe

Ayo masezerano akivugwa benshi bayashidikanyijeho kuko uwitwaga ko ahagarariye Boko Haram, Danladi Ahmadu ntawe umuzi kandi ngo n’umuyobozi wayo yabihamije muri Video uyu mutwe washyize ahagaragara.

Yagize ati “nta muntu n’umwe twigeze dusinyana nawe amasezerano (...) ntawe rwose ni ibinyoma. Ntitujya tugira uwo twumvikana nawe. Ese ubundi ni iyihe nyungu twaba tubifitemo? Imana (Allah) yatubujije kubikora”.

N’ubwo havuzwe ayo masezerano ntibyabujije ko uyu mutwe ukomeza gushimuta abandi bantu mu cyumweru gishije ndetse n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bitandukanye birakomeza mu Majyaruguru y’iki gihugu, ahabaye indiri y’ibikorwa bya Boko Haram bimaze gutwara ubuzima bw’abagera ku bihumbi 10 mu myaka 5 ishize.

Urubuga 7/7.be dukesha iyi nkuru ruvuga ko iyi video Abubakar yatangarijemo aya makuru ntawe uzi igihe n’aho yafatiwe.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages