00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nigeria: Abapolisi 23 bahitanwe n’agatsiko k’abarwanyi

Yanditswe na

James Habimana

Kuya 9 May 2013 saa 05:03
Yasuwe :

Inzego z’umutekano muri Nigeria, ziravuga ko abapolisi bakuru barenga 23 baguye mu gico cy’abagizi ba nabi mu ntara ya Nasarawa bahasiga ubuzima.
Aba bapolisi baguye mu gico cy’abantu bari bitwaje intwaro, ubwo bari bagiye guta muri yombi abantu bo mu bwoko bwa Ombatse bajyaga bafata abantu batandukanye, bakabasaba kurahira ku ngufu ngo bajye muri ubu bwoko.
BBC iravuga ko kugeza ubu abandi bapolisi barenga 17 baburiwe irengero nyuma y’iki gitero cyibasiye abarenga 60 bari boherejweyo. (…)

Inzego z’umutekano muri Nigeria, ziravuga ko abapolisi bakuru barenga 23 baguye mu gico cy’abagizi ba nabi mu ntara ya Nasarawa bahasiga ubuzima.

Aba bapolisi baguye mu gico cy’abantu bari bitwaje intwaro, ubwo bari bagiye guta muri yombi abantu bo mu bwoko bwa Ombatse bajyaga bafata abantu batandukanye, bakabasaba kurahira ku ngufu ngo bajye muri ubu bwoko.

BBC iravuga ko kugeza ubu abandi bapolisi barenga 17 baburiwe irengero nyuma y’iki gitero cyibasiye abarenga 60 bari boherejweyo.

Abayomi Akeremale umuyobozi wa Polisi mu ntara ya Nasarawa, yatangarije AFP ko bari bohereje aba bapolisi muri aka gace, nyuma y’aho hari ibikorwa by’urugomo byakorwaga n’aba bantu bo muri ubu bwoko bwa Ombatse, aho bajyaga mu nsengero no mu misigiti bagategeka abantu kurahira.

Yagize ati “Aba bantu bajyaga mu nsengero no misigiti, bagatangira kubwira abantu babategeka ku ngufu kujya muri ubu bwoko bwabo ndetse n’abatabishaka babikoraga ku ngufu.”

Ubu bwoko bwa Ombatse, ngo baba ari abantu biyobomoye ku bakirisitu no kubayisilamu. Ibi bituma muri iki gihugu hagira ubwoko bw’abantu burenga 250 aho bose usanga bafite imyemerere yabo.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages