Abasaga 118 biciwe mu bitero bibiri byabereye Ntara ya Plateau iherereye muri Nigeria (Nijeriya) rwagati, mu gihe ibihugu bitandukanye ku Isi byatangiye urugamba rwo kurwanya umutwe wa Boko Haram.
Benshi muri iki gitero cyagabwe mu buryo bw’ituritswa ry’ibisasu, abishwe baguye ku isoko rya Jos mu gace gaherereye rwagati muri Nijeriya.
Jeune Afrique dukesha iyi nkuru yatangaje ko hishwe abantu 118 ku wa Kabiri tariki ya 20 Gicurasi 2014, mu gihe 54 baburiwe irengero.
N’ubwo hatangajwe uyu mubare, biracyavugwa ako hashobora kuboneka abandi baguye muri iki gitero.
Chris Olakpe, umuyobozi wa polisi muri Leta ya Plateau, ifite umurwa mukuru nka Jos hari hishwe abandi bantu 46 mu gihe abandi 45 bakomeretse cyane.
Umuvugizi wa Guverineri w’iyi ntara Pam Ayuba, yavuze ko abenshi mu bishwe ari abagore.
Iturika ry’igisasu cya mbere cyahereye ku ikamyo cyari gitezemo ku isoko rishya rya Abuja (New Abuja). Nyuma y’iminota nka 20 imodoka ya minibisi yaturikanye ikipe y’abatabazi yari ije gutabara.
Mu gihe ibi bisasu byamaraga guturika, perezida wa Nijeriya Goodluck Jonathan yanenze ibi bikorwa yavuze ko ari ukwibasira inyokomuntu.
Goodluck Jonathan yagize ati “ Ni igitero cyo kwibasira ubwisanzure bw’umuntu, bishwe n’abantu, inkozi z’ibibi ndengakamere.”
Yakomeje avuga ko guverinoma ye itazahwema kurwanya iterabwoba.
Leta ya Plateau irimo umupaka utandukanya amajyepfo y’ Abakirisitu n’Amajyaruguru agizwe n’Abayisilamu, kikaba igice gituwe cyane muri Afurika ari nacyo gikize ku mugabane wa Afurika.
Muri iyi Ntara hakomeje kuba ahabera ubwicanyi butandukanye burimo n’ubwakoze na Boko Harm, umutwe uhanganye na Leta ya Nijeriya.
Ibi bitero bije bikurikira, ikindi cy’ubwiyahuzi cyabereye mu gace ka Kano, umujyi munini mu Majyaruguru ya Nijeriya, cyahitanye ababarirwa muri bane.
Kuri ubu Abanyanijeriya n’Isi muri rusange bahanze amaso Leta y’iki gihugu ku ibohozwa ry’abangavu basaga 200 bashimuswe na Boko Haram.
Polisi yo muri iki gihugu yatangaje ko yafashe abantu babiri bakekwa kuba bafite uruhare mu iterwa ry’igisasu mu gitero cya kano.
Guhera mu ntangiriro z’uyu mwaka, ibi bitero bimaze guhitana abantu basaga ibihumbi bibiri, abenshi muri bo ni abasivili.
Ku kibazo cy’abangavu bashimutiwe mu kigo cy’amashuri cya Chibok, ibihugu bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza, u Bufaransa na Isiraheli byohereje inzobere zabyo n’ibikoresho bihambaye mu gushakisha aba bangavu.
Leta ya Nijeriya yasabye Loni gushyira Boko Haram mu mitwe y’iterabwoba, igafatirwa ibihano nk’ibya Al-Qaïda, umutwe w’iterabwoba wahoze uyobowe na Osama Bin Laden.


















TANGA IGITEKEREZO