Abantu basaga 31 baguye mu bitero byagabwe mu Mujyi wa Jos kuwa Kane tariki ya 11 Ukuboza ,ahegeranye n’ahaherutse kugwa abandi 118 muri Nigeriya .
Umuvugizi wa Guverineri w’Intara ya Plateau, Pam Ayuba, yatangarije Ibiro Ntaramakuru by’u Bufaransa (AFP) ko abantu 30 ari bo amaze kugwa muri icyo gitero ariko umubare ukaba ushobora kwiyongera.
Ati “Ubu habonetse imirambo 31, ariko nubwo abatabazi bahari kandi n’umubare ushobora kwiyongera.”
Muri aka gace kandi habereye ikindi gitero mu kwezi gushize cyahitanye abantu 118.
Abakoze icyo gitero ntibaramenyekana ariko gufite harakekwa Umutwe w’Intagondwa z’Abayisiramu, Boko Haram ushaka gushinga Leta igendera ku matwara ya Kiyisiramu mu Majyarugu y’Uburasirazuba bwa Nigeria.



















TANGA IGITEKEREZO