00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nigeria: Abasirikare 200 birukanwe kubera ubugwari mu kurwanya Boko Haram

Yanditswe na

Bukuru JC

Kuya 28 May 2015 saa 07:16
Yasuwe :

Igisirikare cya Nigeria cyirukanye abasirikare bagera kuri 200 bazira ubugwari no kunanirwa kurwana n’umutwe ugendera ku mahame y’idini ya Islam wa Boko Haram.

Bamwe mu basirikare bo muri Nigeria batangaje ko hari abandi bagera ku 4500 bashobora kwirukanwa.

Ubuyobozi bw’igisirikare bwemeje aya makuru, gusa bwirinda gutangaza umubare wa nyawo w’abasirikare birukanwe.

Igisirikare cyanenzwe bikomeye kunanirwa kurwanya uyu mutwe ugendera ku mahame y’idini ya Islam mu bice bitandukanye by’icyo gihugu kugera ubwo utangira gushimuta abantu.

Ingabo za Nigeria ku bufatanye n’iza Chad, Cameroon na Nigeria zabashije kwigarura bimwe mu bice byari byarafashwe na Boko Haram mu majyaruguru ashyira Iburasirazuba, gusa ibikorwa by’ubugizi bwa nabi n’ibitero bya hato na hato byo birakomeje.

Benshi mu birukanwe biravugwa ko bari bifitanye isano rya hafi no kuba umujyi wa Mubi, uwa kabiri mu bunini muri Leta ya Adamawa warigarurire na Boko Haram mu gihe wari mu yihutirwa mu gucungwa.

Boko Haram yarwanye bikomeye n’ingabo za Nigeria mu Kwakira mbere yo kwigarurira uwo mujyi iwambuye Leta.

Umwe mu basirikare wirukanwe yabwiye BBC ko abasirikare bakurikizaga amabwiriza y’ababakuriye, babasabye gusubira inyuma bakava mu mujyi kuko ngo batari bafite intwaro zikomeye zo kurwanya abo barwanyi.

Undi musirikare utashatse ko amazina ye atangazwa yavuze ko amashusho yafashwe ubwo umujyi wa Mubi wigarurirwaga, yerekanye abasirikare ba Nigeria bahunga Boko Haram ngo bigaragaza ubugwari.

Perezida mushya wa Nigeria, Muhammadu Buhari, azagenzura iby’igihano cy’urupfu cyahawe abasirikare 66 kubera ko banze kurwana na Boko Haram.

Abantu bagera kuri miliyoni imwe n’igice bavuye mu byabo, abandi nabo bashimutwa n’uyu mutwe kuva mu mwaka wa 2009. Abagera ku 15,500 bo baguye mu mirwano.

Uyu mutwe kandi uracyafite abagore n’abakobwa bagera kuri 219 washimuse mu ishuri ahitwa Chibok muri Mata umwaka ushize.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages