Igisirikare cya Nigeria kiravuga ko cyohereje abandi basirikare igihumbi mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’icyo gihugu, aho kiri mu kugerageza kunesha abarwanyi bagendera ku matwara akaze y’Idini ya Isilamu bo mu mutwe wa Boko Haram.
Amakuru dukesha BBC avuga ko, abo basirikare batangiye kugera muri Leta ya Adamawa, imwe muri leta eshatu ahakurikizwa ubungubu amategeko adasanzwe nk’ayo mu gihe cy’intambara.
Abasirikare ba leta babarirwa mu bihumbi biravugwa ko ubu bari mu gikorwa cya gisirikare gikomeye.
Ku cyumweru, Minisiteri y’iIngabo yatangaje ko abarwanyi bagendera ku matwara akaze y’Idini ya Isilamu, bari bakwiriye imishwaro kandi ko benshi bari batangiye guhungira mu bihugu bihana imbibi na Nigeria.
Nta ruhande rudafite aho rubogamiye rwari rwemeza ibyo bivugwa n’igisirikare cya Nigeria.



















TANGA IGITEKEREZO