00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nigeria: Abasirikare bakuru bandikiye Perezida Jonathan nyuma yo kuganzwa na Boko Haram

Yanditswe na

Kayonga J.

Kuya 2 February 2015 saa 10:17
Yasuwe :

Abasirikare bakuru mu ngabo za Nigeria batewe inkeke n’uburyo ibikorwa byo kurwanya Boko Haram biri kugenda mu majyaruguru y’iki gihugu bandikiye ibaruwa Perezida Goodluck Jonathan bahishe imyirondoro yabo.
Iyi ibaruwa ifite umutwe ugira uti "State of operations in the North East as observed by some concerned officers", mu Kinyarwanda bishatse gusobanuro “Uko ibikorwa byo mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bihagaze mu maso y’abasirikare bakuru biteye inkeke”, ije nyuma y’itabwa muri (…)

Abasirikare bakuru mu ngabo za Nigeria batewe inkeke n’uburyo ibikorwa byo kurwanya Boko Haram biri kugenda mu majyaruguru y’iki gihugu bandikiye ibaruwa Perezida Goodluck Jonathan bahishe imyirondoro yabo.

Iyi ibaruwa ifite umutwe ugira uti "State of operations in the North East as observed by some concerned officers", mu Kinyarwanda bishatse gusobanuro “Uko ibikorwa byo mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bihagaze mu maso y’abasirikare bakuru biteye inkeke”, ije nyuma y’itabwa muri yombi rya bamwe mu bayobozi mu gisirikare cya Nigeria ryakurikiye ugutakaza umujyi wa Baga waguye mu maboko ya Boko Haram.

Iyi baruwa inenga bikomeye uburyo buri gukoreshwa mu kurwanya intagondwa zo mu mutwe wa Boko Haram, yasakajwe mu itangazamakuru, ariko kugeza n’ubu ubuyobozi bukuru bw’ingabo muri iki gihugu burasa n’urwaruciye rukarumira.
Nyuma yo gutakaza umujyi wa Baga mu buryo bworoheje cyane, dore ko n’imirwano ifatika yabaye, bamwe mu bayobozi ba gisirikare muri iki gihugu bahise batabwa muri yombi, barimo Brig-Gen Enitan Ransome-Kuti ndetse na Lt. Colonel G.A Suru.

Umuvugizi w’ingabo za Nigeria, Brigadier-General Chris Olukolade, kuri uyu wa Gatandatu yatangaje ko aba basirikare bakuru barimo barakorwaho iperereza ku guhunga inshingano zabo mu gihe bagabwagaho igitero mu mujyi wa Baga, uherereye
Mu bandi batawe muri yombi harimo abayobozi ba batayo ya 134 n’uwa batayo ya 174, Lt Col Haruna na Maj Aliyu.

Umuvugizi w'ingabo za Nigeria, Brigadier-General Chris Olukolade, mu kiganiro n'abanyamakuru

Mu ibaruwa yabo, abasirikare bakuru b’abarakare baragaza ko hari ingengo y’imari igenewe igisikare mu bikorwa byo kurwanya Boko Haram inyerezwa bityo ugasanga Babura amafaranga yo kugurira abasirikare intwaro zifatika, basabye kandi Perezida Barack Obama na Ban Ki-moon gushyira igitutu kuri Perezida Jonathan, bityo agashyira umutima we wose ku kurwanya intandwa z’abayisilamu bi mu mutwe wa Boko Haram.

Muri iyi minsi haravugwa abasirikare benshi muri Nigeria bagiye gukatirwa ibihano n’inkiko nyuma yo kwanga kujya ku rugamba, mu gihe inyeshyamba za Boko Haram muri iki gihe ziri guca ibintu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages