Mu kiganiro n’abanyamakuru aya mashyaka yakoreye hamwe mu murwa mukuru Abuja kuri uyu wa Kabiri, bavuze ko amajwi ari gutangazwa na Komisiyo y’amatora ari amahimbano.
Amashyaka arimo Peoples Democratic Party (PDP), Labour Party, na African Democratic Congress yatangaje ko atazongera kugira uruhare mu ibarura ry’amajwi rikomeje kuko ibiri kuvamo ntaho bihuriye n’ibyo abaturage batoye.
Basabye ko hategurwa andi matora kandi Perezida wa Komisiyo iyashinzwe agahindurwa.
Tariki 25 Gashyantare nubwo miliyoni z’abanya-Nigeria zabyukiye mu matora yo gushaka Perezida mushya, usimbura Muhammadu Buhari wasoje manda ze yemererwa n’amageko.
Mu majwi y’agateganyo amaze gutangazwa, Bola Ahmed Tinubu w’ishyaka riri ku butegetsi All Progressives Congress (APC) niwe wihariye hafi kimwe cya kabiri cy’amajwi amaze kubarurwa. Akurikirwa na Atiku Abubakar wa PDP mu gihe Peter Obi wa Labour Party ari ku mwanya wa gatatu.
Indorerezi zitandukanye zagaragaje ko ayo matora atabaye mu mucyo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!