00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nigeria: Abatavuga rumwe na Leta basabye ko amatora ya Perezida asubirwamo

Yanditswe na Rosine Ingabire
Kuya 28 February 2023 saa 09:29
Yasuwe :

Amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi muri Nigeria yatangiye gusaba ko amatora ya Perezida asubirwamo nyuma y’uko ibyayavuyemo by’agateganyo bigaragaza ko ishyaka riri ku butegetsi ariryo riza imbere.

Mu kiganiro n’abanyamakuru aya mashyaka yakoreye hamwe mu murwa mukuru Abuja kuri uyu wa Kabiri, bavuze ko amajwi ari gutangazwa na Komisiyo y’amatora ari amahimbano.

Amashyaka arimo Peoples Democratic Party (PDP), Labour Party, na African Democratic Congress yatangaje ko atazongera kugira uruhare mu ibarura ry’amajwi rikomeje kuko ibiri kuvamo ntaho bihuriye n’ibyo abaturage batoye.

Basabye ko hategurwa andi matora kandi Perezida wa Komisiyo iyashinzwe agahindurwa.

Tariki 25 Gashyantare nubwo miliyoni z’abanya-Nigeria zabyukiye mu matora yo gushaka Perezida mushya, usimbura Muhammadu Buhari wasoje manda ze yemererwa n’amageko.

Mu majwi y’agateganyo amaze gutangazwa, Bola Ahmed Tinubu w’ishyaka riri ku butegetsi All Progressives Congress (APC) niwe wihariye hafi kimwe cya kabiri cy’amajwi amaze kubarurwa. Akurikirwa na Atiku Abubakar wa PDP mu gihe Peter Obi wa Labour Party ari ku mwanya wa gatatu.

Indorerezi zitandukanye zagaragaje ko ayo matora atabaye mu mucyo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages