Abaturage n’abahigi bo muri Nigeriya muri Leta ya Adamawa bafatanyije n’inzego z’umutekano ku wa Kane bashoboye kwirukana abarwanyi ba Boko Haram mu mujyi wa Mubi wari warigaruriwe n’izo ntagondwa mu byumweru bibiri bishize.
Iyo ntsinzi y’abahigi n’abaturage yatumye benshi muri uwo mujyi biruhutsa ndetse batangira kugira icyizere cyo guhashya burundu abarwanyi ba Boko Haram bananiye igisirikare cya Nigeria.
Iri tsinda kandi kuwa mbere bari bivuganye abarwanyi 75 mu mujyi wa Maiha bakomeretsa abandi barenga ijana .
Umuyobozi w’intara ya Adamawa, Bala Ngilari yemeje ayo makuru ariko avuga ko abaturage birukanye Boko Haram ku bwo kwibumbira hamwe buri wese wiyumvamo ingufu akajya ku rugamba.
Agira ati “Imana iri muri ikigikorwa cy’umutekano wa Adamawa. Mu cyumweru gishize guverinoma yafashe icyemezo cy’uko abahigi, abaturage b’abasivili n’itsinda ry’abitwa Yan Baka bafatanya mu gucunga umutekano. Barafatanyije rero ikiganza mu kindi n’inzego z’umutekano bakora ibyari byarananiranye”.
Ku wa kane, Boko Haram yigaruriye umujyi wa Chibok yari yarashimusemo abana b’abakobwa muri Mata ikabagira abagore.



















TANGA IGITEKEREZO