Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Nigeria, Hamisu Isa, yatangarije ibiro ntaramakuru Reuters ko iki gitero cyagabwe mu gace Kairu ku wa 18 Nyakanga 2025.
Yagize ati “Hashimuswe abantu batari munsi ya 100 barimo abagore n’abana. Ubu tuvugana bari gusaka inzu ku yindi, bashimuta abantu.”
Umuturage witwa Mohammed Usman, yasobanuye ko mbere y’uko aba bagizi ba nabi bashimuta abantu, babanje kugota aka gace hafi amasaha abiri.
Usman yatangaje ko ababarirwa mu bihumbi bashoboye kuva mu ngo zabo mu gihe iki gitero cyagabwaga, bahungira ahatekanye.
Zamfara ibamo udutsiko tw’abagizi ba nabi dukunze gushimuta abaturage. Mu 2021, bashimuse abanyeshuri 300 biganjemo abakobwa, babarekura nyuma yo kohererezwa amafaranga.
Mu rwego rwo kurwanya ubu bugizi bwa nabi bwabaye karande, Leta yashyizeho imitwe yitwaje intwaro ifasha igisirikare guhashya utu dutsiko.
Muri Kamena 2025, Leta ya Nigeria yatangaje ko ibifashijwemo n’iyi mitwe yashyizeho, yishe abagizi ba nabi hafi 100 bari bagose agace ka Shinkafi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!