00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nigeria: Bapfuye bamaranye umunsi umwe nyuma y’imyaka 10 batabonana

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 27 April 2013 saa 06:52
Yasuwe :

Nneka na Kenneth Ojielo, umugabo n’umugore we bakomoka mu gihugu cya Nigeria babonanye nyuma y’imyaka icumi, ubwo umugabo yari avuye muri Autriche, mu gihe bavaga ku kibuga cy’indege bakora impanuka bahira mu modoka bahita bitaba Imana.
Ogonna, musaza wa Nneka, yavuze ko mushiki we yagiye ku kibuga cya Lagos agiye kwakira umugabo we wari umaze imyaka icumi batabonana. Mu gihe Nneka yahuraga n’umugabo we wari waragiye muri Autriche mu 2003 ku kibuga cy’indege cya Lagos, mu kumwakira (…)

Nneka na Kenneth Ojielo, umugabo n’umugore we bakomoka mu gihugu cya Nigeria babonanye nyuma y’imyaka icumi, ubwo umugabo yari avuye muri Autriche, mu gihe bavaga ku kibuga cy’indege bakora impanuka bahira mu modoka bahita bitaba Imana.

Ogonna, musaza wa Nneka, yavuze ko mushiki we yagiye ku kibuga cya Lagos agiye kwakira umugabo we wari umaze imyaka icumi batabonana. Mu gihe Nneka yahuraga n’umugabo we wari waragiye muri Autriche mu 2003 ku kibuga cy’indege cya Lagos, mu kumwakira basomanye mu gihe cy’iminota 15 ku buryo abantu bose bahuruye bakaza kureba icyabaye.

Ogonna yagize ati “Kenneth yashatse afite imyaka 26 mu gihe umugore we yari afite 20. Twese byari byadushimishije ko bagarutse mu rugo kongera kubana.”

Bavuye ku kibuga cy’indege bajya kurara muri hoteli ngo mu gitondo babyuke bataha. Kennedy yavugaga ko ashaka guhura n’abana be cyane mu gihe na bo bamusabaga guhita abageraho.

Bageze mu gace bagombaga gutegeramo imodoka basanze iyo bateganyaga yabasize.

Ogonna yabahitiyemo gutega imodoka nto ariko muramu we ahitamo kugendera mu modoka nini igezweho. Muri iyi modoka nini binjiyemo akaboko ku kandi Ogonna abasezeraho atazi ko ari ubwa nyuma abashije kubavugisha bakiri bazima.

Mu ma saa cyenda yo kuri uwo munsi Ogonna yahamagaye uwo muryango abura umwitaba, nyuma y’aho yaje kumva ko bakoze impanuka mu modoka yanahise ishya ku buryo baba ari abana, yaba ari Ogonna n’umuryango wari ubategereje batongeye kubabona nyuma y’uko imodoka barimo igonganye n’ikamyo igahita ishya igakongoka, nyuma banashyingurwa mu mva imwe iri mu gace ka Benin mu majyepfo ya Nigeria.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages