00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nigeria: Boko Haram irakekwaho kongera gushimuta abaturage 50

Yanditswe na

Jean Claude NTEZIMANA

Kuya 16 August 2014 saa 06:08
Yasuwe :

Abaturage begereye ikiyaga cya Chad (Lake Chad) baravuga ko hari bagenzi babo bagera kuri 50 baburiwe irengero nyuma y’imirwano itunguranye yahabereye; bakaba bakeka ko ari abasirikare ba Boko Haram babatwaye.
Nk’uko bitangazwa na BBC, aba bagiye mu gihe ngo abandi bantu bagera kuri 26 bari bishwe ku cyumweru gishize mu mirwano yari yongeye kubura, ikabera ahitwa Doron Baga, aka gace kakaba kitaruye cyane ku buryo byafashe iminsi myinshi kugira ngo amakuru amenyekane.
Nigeria yakomeje (…)

Nigeria yakomeje kugabwaho ibitero n’umutwe w’intagondwa za Islam, Boko Haram kuva mu myaka ishize, by’umwihariko mu gice cy’amajyaruguru y’uburengerazuba.
Mu mezi ane ashize (muri Mata), Boko Haram nibwo yasakurishije isi yose, ubwo yatwaraga abana b’abakobwa b’abanyeshuri barenga 200 bo muri Chibok muri Leta ya Borno.

Amazu yatwitswe…

Ubwo igitero cyagabwaga [abaturage bakeka ko cyaba ari icya Boko Haram], bamwe mu baturage bagerageje kwirwanaho, nubwo ngo batari bashoboye guhagarika icyo gitero.

kugeza ubu nta mubare wari wamenyekana w’ ababa baguye cyangwa ngo bakomerekere muri icyo gitero.

Abo basirikare kandi batwitse amazu, barangije bakorakoranya abantu bagera kuri 50, nk’uko byasobanuwe n’umuturage, wagize ati “Hari benshi, higanjemo cyane abagore ariko bavanze abakobwa n’abahungu”.

Abaturage babashije kuharokokera, banavuga ko hagiye n’urubyiruko rw’abasore, bivugwa ko bajyanwe mu barwanyi ba Boko Haram.

Igisirikare cya Nigeria cyo ngo nta cyo kigeze kivuga kuri iki gitero.

Boko Haram yashinzwe 2002, Umuyobozi wayo Abubakar Shekau nibwo yemejwe n’Amerika ko ari ikihebe (terrorist).

Mu 2009, Boko Haram nibwo yashyizeho ingabo mu buryo bwo kurema umutwe wa Islam, ukaba waremejwe nk’umutwe w’iterabwoba mu 2013 na Amerika.

Mu bikorwa byawo by’uburwanyi n’ubushimusi, ibihumbi by’abantu barapfuye, cyane bo mu gace k’amajyarugu y’uburengerazuba, ukaba warakunze no gutera ku cyicaro gikuru cya Police n’ Umuryango w’Abibumbye mu Mujyi wa Abuja. Abagera kuri miliyoni 3 bibagiraho ingaruka zitari nziza.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages