Emefiele ashinjwa uruhare mu ibura ry’amafaranga yo gukoresha mu gihugu kubera politiki yatangije yo gusimbuza inoti zari zisanzwe zikoreshwa.
RFI yatangaje ko Emefiele wari umaze imyaka icyenda ayoboye Banki nkuru ya Nigeria, ari umwe mu bantu ba hafi ba Perezida Muhammadu Buhari ucyuye igihe.
Inzego z’umutekano zatangaje ko zataye muri yombi Emefiele kuri uyu wa Gatandatu nyuma y’umunsi umwe ahagaritswe ku mirimo.
Hatangajwe ko iperereza riri gukorwa kugira ngo hamenyekane uruhare rwa Emefiele mu byaha akekwaho.
Abatavuga rumwe na Leta bashinje Perezida mushya Tinubu kwibasira Emefiele kuko yafashe umwanzuro wo guhindura inoti ngo akome mu nkokora abari bafite gahunda yo kwifashisha amafaranga mu kugura amajwi y’abaturage mu matora.






Ibitekerezo 0