Abiyahuzi bikekwa ko ari ab’Umutwe wa Boko Haram baturikirije ibisasu ku duce tubiri dutegerwaho bisi, bihitana abantu bagera kuri 27.
Amakuru dukesha CNN agaragaza ko aho mbere igisasu cyatutikiye ari mu Mujyi wa Kano, gihitana abantu 10 abandi barakomereka ku wa Kabiri.
Nyuma y’amasaha make ikindi cyaturikiye ahitwa Potiskum i Yobe, gihitana 17; bivugwa ko ibi bisasu byaturikijwe n’abagao bari babyambariyeho baturutse mu mujyi wa Wuddil uherereye mu bilometero 30 uvuye i Kano.
Komiseri wa Polisi muri uyu mujyi, Ibrahim Idris, yagize ati "Ahategerwa imodoka ni ho hibasiwe, ndetse gufatira bisi ivuye hanze y’umujyi ni byo byabahaye amahirwe yo kuhagera.”
Bikekwa ko ababa bihishe inyuma ubu bwicanyi ari Boko Haram nubwo bo ubwabo bataratangaza ko ari bo kubera ibirero by’ubwiyahuzi bamaze igihe bakora bakanemera ko ari bo.
Igitero cyari giheruka ni icyo ku Cyumweru aho umukobwa w’imyaka irindwi waturikanye n’igisasu mu isoko ricuruza telefoni mu Mujyi kikica barindwi hagakomereka 11. Muri iri soko na none abandi bantu bitezeho ibisazu byatwaye ubuzima bw’abantu batandatu, bikomeretsa 37 mu mwezi gushize.



















TANGA IGITEKEREZO