Umuvugizi w’igisirikare Brig-Gen Onyema Nwachukwu, yavuze ko icyo cyifuzo nta kaze gihawe mu gisirikare kuko kinyuranyije n’amahame ya demokarasi, ndetse aburira uwo ari we wese bizagaragara ko akorana n’abashaka guhirika ubutegetsi.

BBC yatangaje ko Brig-Gen Onyema Nwachukwu yasubizaga ubusabe bw’umunyamategeko Robert Clarke , wavuze kuri iki Cyumweru ko nta gikozwe ngo ibintu bijye mu maboko y’igisirikare, igihugu gishobora kwisanga cyasenyutse.

Nwachukwu yavuze ko gufata ubutegetsi muri ubwo buryo bihabanye n’amategeko kandi ari ubugambanyi. Ati “Umujinya w’amategeko uzamanukira uwo ari we wese bizagaragara ko afatanya n’abafite uwo mugambi.”

Hashize amezi Nigeria yibasiwe n’ibibazo by’umutekano muke byaranzwe no gushimuta bya hato na hato abanyeshuri ku mashuri, ubwicanyi n’ibindi.

Igisirikare cya Nigeria cyatangaje ko gishyigikiye Perezida Buhari, giha gasopo abatekereza kumuhirika
Igisirikare cya Nigeria cyatangaje ko gishyigikiye Perezida Buhari, giha gasopo abatekereza kumuhirika