Umuvugizi w’igisikari cya Nigeria, Chris Olukolade yavuze ko kuwa kabiri mu masaha ya nyuma ya saa sita aribwo ingabo zasenya ibirindiro 3 by’umutwe w’iterabwoba wa Boko Haram byari mu ishyamba rya Sambisa, riherereye muri Leta ya Borno mu Majyaruguru y’uburasirazuba bwa Nigeria.
Gusa, ntiyigeze yemeza niba muri abo barokowe harimo n’abashimutiwe mu gace ka Chibok.
Yagize ati “ Ubu ntibiremezwa niba bariya bakobwa ari bamwe ba Chibok. Turacyasuzuma imyirondoro y’abantu batabawe.”
Kuwa 15 Mata 2014 nibwo abakobwa 276 bigaga mu ishuri ry’abakobwa rya Chibok bashimuswe na Boko Haram, 57 nibo babashije gutoroka abandi 219 kugeza ubu ntawe uzi uko babayeho, nkuko Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, bibitangaza.
Amakuru yabo aheruka ni amashusho yigeze gushyirwa ahagaragara n’umutwe wa Boko Haram muri Gicurasi 2014, bambaye imyenda iranga abayisilamu.



















TANGA IGITEKEREZO