Iki gitero cyagabwe ku wa 16 Werurwe 2026, bikekwa ko ari icy’umutwe w’iterabwoba wa Boko Haram umaze igihe warazahaje Nigeria.
Polisi y’uyu mujyi itangaza ko igitero kimwe cyabereye ku isoko, ikindi kigabwa mu marembo y’Ibitaro bya Kaminuza bya Maiduguri, ikindi kigabwa ku nzu itangirwamo serivisi z’iposita.
Umuvugizi wa Polisi, Nahum Kenneth yatangaje ko ibyavuye mu iperereza rya mbere byerekana ko ibi bitero byakozwe n’abiyahuzi biturikirijeho ibisasu, yongeraho ko amahoro yagarutse mu bice byahungabanyijwe n’ibi bitero.
Guverineri wa Borno, Babagana Umara Zulum, yavuze ko ibi bitero bitari bikwiye, byuzuye ubugome ndengakamere kandi ari amahano.
Nubwo nta mutwe urigamba kugaba ibi gitero, Umujyi wa Maiduguri uherereye rwagati mu bice Boko Haram na Islamic State bikoreramo, bigakekwa ko ari iyi mitwe yabikoze.
Mu itangazo Igisirikare cya Nigeria cyashyize hanze ku wa 17 Werurwe 2026, rivuga ko ubu bwiyahuzi bikekwa ko bwakozwe n’abo mu mutwe wa Boko Haram.
Riti “Ibi bikorwa by’ubugwari byibasiye ibice bibarizwamo abaturage benshi, ibyihebe bigerageza kwica abantu benshi cyangwa kubakomeretsa kugira ngo bireme akaduruvayo mu mujyi.”
Iki gitero ni icya kabiri kigabwe muri Maiduguri mu mezi atatu ashize, kuko icyaherukaga cyabaye mu Ukuboza 2025, aho umuntu yiturikirije ku musigiti wa Al-Adum, abantu barindwi barapfa, abandi 35 barakomereka.
Kuva Boko Haram yagera mu Ntara ya Borno mu 2009, bivugwa ko imaze kwica ababarirwa mu bihumbi, mu gihe abandi miliyoni ebyiri bavuye mu byabo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!