Leta ya Lagos yavuze ko gufata icyo cyemezo byatewe n’impfu n’akajagari bitezwa na moto zizwi nka "okadas", n’utumodoka dutwara abantu batatu tuzwi nka "keke napeps" aho muri Nigeria.

Icyo cyemezo kizatangira kubahirizwa ku itariki ya mbere Gashyantare, bikazashyirwamo imbaraga cyane mu mihanda minini n’ibiraro ndetse bikazakomereza n’ahandi byagaragaye ko biteza ibibazo nubwo abandi babinenze kuko aribwo buryo bworoshye kandi bwihuta bwafashaga abantu kujya aho bashatse.

Ibitangazamakuru by’i Lagos byatangaje ko Umuyobozi w’uwo mujyi, Gbenga Omotoso yavuze ko ibyo binyabiziga bitazongera kwemerwa mu bice by’umujyi nk’ahitwa Ikeja, Lagos Mainland, Lagos Island, Apapa, Surulere na Eti Osa.

Abanyanijeriya bakwirakwije amakuru yo guca ibyo binyabiziga ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko bizaba igisubizo ku muvundo w’ibinyabiziga wahoraga muri Lagos.

Umujyi wa Lagos watangaje ko muri Gashyantare nta moto zitwara abagenzi zizongera kuwukoreramo
Umujyi wa Lagos watangaje ko muri Gashyantare nta moto zitwara abagenzi zizongera kuwukoreramo