Ibi byemejwe n’abaguverineri bose ba leta zigize iki gihugu, mu rwego rwo kureba ko barandura uyu mutwe w’iterabwoba ukomeje gutuma abatari bake babura ubuzima.
Nk’uko BBC yabyanditse, aya mafaranga azaturuka mu kigega kibikwamo akurwa ku nyungu iba yabonetse mu gucuruza ibikomoka kuri peteroli. Agize kimwe cya kabiri cy’arimo yose.
Nubwo Perezida wa Nigeria, Muhammadu Buhari yigeze gutangaza ko bamaze guhashya Boko Haram nyuma yo kuyambura twinshi mu duce yari yarigaruriye, uyu mutwe wagiye ukomeza kugaba ibitero by’ubwiyahuzi muri iki gihugu, no mu bindi bihugu bituranyi.
Umutwe wa Boko Haram washinzwe mu 2002 ushinjwa kugira uruhare mu rupfu rw’abantu batari bake, mu gihe abandi biganjemo abana bagiye bashimutwa bakajyanwa mu gisirikare no gukoreshwa indi mirimo y’agahato.
























TANGA IGITEKEREZO