Iyo ni yo myuzure yabayeho yagize ubukana muri Afurika y’Iburengerazuba mu myaka 10 ishize. Abagera kuri miliyoni 1,3 bavuye mu byabo naho inzu zirenga ibihumbi 200 zarasenyutse.
Biteganyijwe ko iyo myuzure izakomeza kugeza mu mpera za Ukwakira nk’uko inkuru ya BBC ibivuga.
Nigeria yari isanzwe igusha imvura itera imyuzure ariko uyu mwaka ibintu byabaye bibi kurenza uko bisanzwe bitewe n’imihindagurikire y’ikirere nk’uko inzego z’ubutegetsi zabitangaje.
Inzobere zatangaje ko igenamigambi rijegajega n’ibikorwaremezo bidahagije biri mu byatumye hangirika byinshi.
Kuva imyuzure itangiye mu mpeshyi y’umwaka ushize, ubuso bunini bw’ibihingwa byarangiritse.
Hari impungenge ko indwara zishobora kwiyongera kandi ibikorwa byo kugeza ibiribwa n’ibikomoka kuri peteroli hirya no hino na byo byakomwe mu nkokora.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!