00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nigeria: Indege itwaye intwaro n’ibikoresho yafatiriwe iguye mu buryo butunguranye

Yanditswe na

Tombola Felicie

Kuya 8 December 2014 saa 07:49
Yasuwe :

Indege yari ivuye mu Burusia itwaye intwaro n’ibikoresho yaguye bitunguranye ku kibuga cya Kano muri Nigeria,aho yari igiye ntiharamenyekana.
Inkuru dukesha urubuga rwa BBC iravuga ko ku wa gatandatu tariki ya gatandatu Ukuboza indege yo mu Burusia yari ihetse intwaro n’ibikoresho yaguye bitunguranye ku kibuga cy’indege cya Kano mu majyaruguru ya Nigeria, ubwo ikibuga yagombaga kugwaho cyo mujyi wa N’Djamena muri Tchad yasanze cyari gifunze.
Ibyo byemejwe n’ubuyobozi bw’umwe mu mijyi (…)

Indege yari ivuye mu Burusia itwaye intwaro n’ibikoresho yaguye bitunguranye ku kibuga cya Kano muri Nigeria,aho yari igiye ntiharamenyekana.

Inkuru dukesha urubuga rwa BBC iravuga ko ku wa gatandatu tariki ya gatandatu Ukuboza indege yo mu Burusia yari ihetse intwaro n’ibikoresho yaguye bitunguranye ku kibuga cy’indege cya Kano mu majyaruguru ya Nigeria, ubwo ikibuga yagombaga kugwaho cyo mujyi wa N’Djamena muri Tchad yasanze cyari gifunze.

Ibyo byemejwe n’ubuyobozi bw’umwe mu mijyi iri mu majyaruguru ya Nigeria, bikaba bivugwa ko iyo ndege yari ipakiye ibikoresho bizajyanywa i Bangui muri Repubulika ya Centrafrique kuko Tchad yaba yari yinjiye mu ntambara iberayo guhera mu mwaka wa 2013, yari yitwaje za kajugujugu za gisirikare, imodoka za jeep, intwaro z’intambara n’ubwo mu bari bayirimo ntawigeze avuga uko byagenze ngo yururukire muri Nigeria mu buryo butunguranye.

Yaba Tchad cyangwa u Burusiya, nta gihugu kiratangaza iby’icyerekezo cy’iyi ndege yafatiriwe ku kibuga cya Kano. Iperereza ryahise ritangizwa n’abayobozi ba Nigeria.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages