Ingabo za Chad zatangaje ko zishe abarwanyi basaga 200 b’umutwe wa Boko Haram na zo zigatakaza abasirikare icyenda mu mirwano yabereye mu Majyaruguru y’Uburasirazuba bwa Nigeria kuri uyu wa gatatu tariki ya 4 Gashyantare 2015.
BBC dukesha iyi nkuru itangaza ko abarwanyi ba Boko Haram bishe abasivili 30, ubwo bahungiraga muri Cameroun.
Umugore uhatuye yabwiye BBC, ishami ry’Igihawusa, ko yabonye imirambo 30 yakomerekejwe n’amasasu, mu musigiti uherereye muri aka gace.
Iki ni cyo gitero cya mbere gikaze ingabo za Chad zigabye kuri uyu mutwe kuva zakwinjira muri Nigeria mu kwezi gushize kwa Mutarama, zije gutanga ubufasha mu kurwanya izo ntagondwa z’abayisilamu zivuga ko zirwanirira gushing Leta igenmdera ku mahame ya Kiyisilamu.
Abarwanyi ba Boko Haram bashinjwa gushimuta no kwinjiza mu mashyamba abakobwa b’abanyeshuri 200 mu Mujyi wa Chibok uherereye mu Majyaruguru y’Uburasirazuba bw’iki gihugu.
N’ubwo umukuru w’uyu mutwe,Abubakar Shekau, avuga ko aba bakobwa bamaze gushyingirwa, ntibiramenyekana neza niba baba bagiherereye mu gace bajyanywemo nyuma yo gushimutwa.
Kuri uyu wa kabiri, ingabo za Chad zigera ku 2000 ziherekejwe n’ibimodoka by’intambara, zinjiye mu Mujyi wa Gamboru, ku mupaka wa Cameroun kugira ngo zitegure guhangana na Boko Haram.
Ingabo za Chad zemeza ko zigaruriye uyu Mujyi wa Gamboru, n’ubwo ibiro ntaramakuru by’u Bufaransa (AFP) bitangaza ko imirwano yari igikomeje kubera hari hacyumvikana urusaku rw’amasasu.
Ibitero bigabwe kuri Boko Haram bitumye itakaza Umujyi wa Fotokol uhana imbibi n’igihugu cya Cameroun nk’uko abahatuye babibwiye BBC.
Mu gihe Nigeria yitegura amatora y’umukuru w’igihugu ku itariki ya 14 Gashyantare, ingabo zayo ziri kugerageza kwisubiza uduce uyu mutwe wigaruriye kugirango utazabangamira abadukomokamo mu gihe cy’amatora.



















TANGA IGITEKEREZO