Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP byatangaje ko Boko Haram ayari yarigaruriye iyo mijyi ya Damasak na Malam Fatouri kuva mu Gushyingo.
Abasirikare 10 ba Tchad baguye mu bitero byatangiye ku cyumweru, abandi 30 barakomereka.
Ingabo za Chad na Niger zahuje imbaraga zigaba ibitero ku barwanyi ba Boko Haram muri Nigeria kuri iki cyumweru, zigamije guhashya uyu mutwe umaze imyaka itandatu uyogoza akarere.
Ni nyuma y’aho Umuryango wa Afurika yunze ubumwe wemeje ko ugiye gushyiraho umutwe w’ingabo hagamijwe guhashya Boko Haram, mu mpera za mutarama.



















TANGA IGITEKEREZO