00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nigeria: Ingabo za Tchad na Niger zambuye Boko Haram imijyi 2 yari yarigaruriye

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 10 March 2015 saa 09:40
Yasuwe :

Igisirikare cya Tchad cyatangaje ko ingabo z’icyo gihugu n’iza Niger zafashe imijyi ibiri yo mu Majyaruguru y’Uburassirazuba bwa Nigeria abarwanyi bagera kuri 200 ba Boko Haram bahasiga ubuzima.

Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP byatangaje ko Boko Haram ayari yarigaruriye iyo mijyi ya Damasak na Malam Fatouri kuva mu Gushyingo.

Abasirikare ba Tchad na Niger bahuje ingufu ngo bahashye Boko Haram

Abasirikare 10 ba Tchad baguye mu bitero byatangiye ku cyumweru, abandi 30 barakomereka.

Ingabo za Chad na Niger zahuje imbaraga zigaba ibitero ku barwanyi ba Boko Haram muri Nigeria kuri iki cyumweru, zigamije guhashya uyu mutwe umaze imyaka itandatu uyogoza akarere.

Ni nyuma y’aho Umuryango wa Afurika yunze ubumwe wemeje ko ugiye gushyiraho umutwe w’ingabo hagamijwe guhashya Boko Haram, mu mpera za mutarama.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages