Ibi ni ibikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze ku wa 7 Werurwe 2026, rigaragaza ko ayo mabandi yagiranye imirwano n’igisirikare ari ayo mu ntara ya Zamfara ituranye na Kistina.
Ku wa 5 Werurwe 2026 ni bwo amabandi yitwaje intwaro yateye mu gace ka Alhazawa muri Musawa, agenzwa no kwiba inka.
Ku wa 6 Werurwe 2026 aya mabandi yasubiye mu bikorwa byayo byo gusahura abaturage ari bwo yahuye n’ingabo za Nigeria zari ziri mu bikorwa byo gucunga umutekano muri ako gace, ingabo zigerageza kurwanya ayo mabandi ndetse hapfamo 45.
Intara ya Kastina yavuze ko iyo mirwano yasize abasirikare babiri bahasize ubuzima.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!