00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nigeria: Ku nshuro ya gatatu, Buhari yongeye kunanirwa kwitabira inama y’Abaminisitiri

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 4 May 2017 saa 08:22
Yasuwe :

Perezida wa Nigeria, Muhammadu Buhari, yongeye kunanirwa kwitabira inama y’Abaminisitiri, bituma akomeza kotswa igitutu n’abamusaba kujya mu kiruhuko cy’uburwayi ndetse agatangaza indwara arwaye.

Ni ku nshuro ya gatatu Buhari ananirwa kwitabira Inama y’Abaminisitiri, kuko mu nama enye yatumijeho yitabiriye imwe gusa.

Ibi byatumye abatari bake bongera kwibaza ibibazo byinshi ku buzima bwe, dore ko kuva uyu mwaka watangira ari gake yagaragaye mu ruhame.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, Buhari yamaze amezi agera kuri abiri mu Bwongereza, aho yari mu kiruhuko cy’uburwayi ndetse anahabwa ubuvuzi ku ndwara itarigeze itangazwa. Avuyeyo yavuze ko atigeze arwara nk’uko byavugwaga aho ngo byanabaye ngombwa ko yongererwa amaraso.

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko Visi Perezida wa Nigeria, Yemi Osibanjo ariwe wayoboye Inama y’Abaminisitiri; Minisitiri w’Itumanaho, Lai Mohammed, akaba yavuze ko perezida yari akeneye ku ruhuka.

Mu guhosha abari bakomeje kubaza aho Perezida aherereye, umugore we, Aisha Buhari kuwa Kabiri yanditse kuri Twitter avuga ko umugabo we atarembye nk’uko bamwe babitekereza kandi ko akomeza kubahiriza inshingano ze nk’umukuru w’igihugu.

Kuwa Mbere itsinda ry’abagize imiryango itari iya leta, bandikiye Buhari bamusaba gufata ikiruhuko cy’uburwayi kuko kutitabira Inama y’Abaminisitiri no gusiba isengesho ryo kuwa Gatanu bikomeje gutuma impuha ku buzima bwe ziyongera.

Mu 2010, Umaru Musa Yar’Adua wari Perezida yaguye mu biro azize uburwayi, urupfu rwe rukurikirwa n’imvururu n’umutekano muke mu gihugu.

Ubuzima bwa Buhari bukomeje gukurura uruntu runtu muri Nigeria

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .