NCDC yabitangaje mu itangazo yanyujije ku rubuga rwa X aho yagaragaje ko nibura abantu 3.465 bamaze kwandura iki cyorezo muri leta 33 zigize iki gihugu. Muri bo 645 ni bo bemejwe binyuze mu bipimo byafatiwe muri laboratwari.
Lassa Fever ni icyorezo cyandurira mu gusangira amafunguro n’ugifite cyangwa gukoresha ibikoresho byo mu rugo byandujwe n’inkari cyangwa amazirantoki y’inyamanswa zirya imizi nk’urukwavu n’imbeba.
NCDC yagaragaje ko imaze kohereza amatsinda 10 y’abaganga ngo bajye guhangana n’iki cyorezo muri leta 10, ariko yanahamagariye ibigo bya leta ndetse n’ibyigenga gukaza ingamba kugira ngo babashe kugihashya.
Icyorezo cya Lassa Fever gitangira gifite ibimenyetso bimeze nk’indwara y’ibicurane, kuribwa mu muhogo, kuribwa imikaya, gukorora, kuruka ndetse no gucibwamo.
Uko iki cyorezo gikomeza kugira ubukana, bitangira gutera kubyimba mu maso, kuva amaraso aturutse mu kanwa, mu mazuru ndetse n’ahandi.
Umuforomo wo muri Nigeria ni we wa mbere wagaragayeho Lassa Virus. Iyi virusi yakwirakwijwe n’imbeba n’utundi dusimba bimeze kimwe.
Abahanga bavuga ko udusimba two mu bwoko bw’imbeba tugera kuri 15% muri Afurika y’Iburengerazuba dufite iyi virusi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!