Nubwo iyi Leta yigeze kurangwa n’ibibazo bitandukanye birimo imvururu zishingiye kuri politiki n’ubukungu, ni yo ya mbere muri Nigeria ihawe Minisitiri ushinzwe ibyishimo.
Izi nshingano zahawe Ogechi Ololo usanzwe ari umukobwa wa Guverineri wa Leta ya Imo, Rochas Okorocha zirimo gukurikirana ibikorwa bigarura ibyishimo mu baturage no hagati y’abashakanye. Yatangajwe mu muhango wo kwerekana abandi bakomiseri 27 bo muri Leta ya Imo.
Abanya-Nigeria ntibavuze rumwe na Guverineri Okorocha, wahoze ashyirwa mu majwi ku kunyereza umutungo w’iyi Leta, wafashe icyemezo kuri uyu wa Mbere cyo kwimika umukobwa we Ogechi Ololo, wari Umuyobozi Umwungirije Ushinzwe Abakozi, akaba n’Umujyanama mu mirimo y’imbere mu gihugu no gutegura iminsi mikuru ya Noheli.
Umuvugizi wa Guverineri, Sam Onwuemeodo, yatangarije AFP ko inshingano zahawe Minisitiri w’Ibyishimo zidasanzwe.
Yavuze ko Guverineri ari umuntu ufite ibitekerezo kandi ko buri gihe aba ashobora kuzanira ibishya Leta ayoboye, ko buri gihe aba yifuza icyatuma abaturage bahora bishimye.
Bimwe mu bishingirwaho mu kugena Minisitiri w’Ibyishimo muri iyi Leta, harimo kuba afite imitekerereze ihamye, amashuri ahanitse, ubuzima bwiza, kuba yishimirwa n’abaturage n’ibindi.
Guverineri Okorocha uri mu bayobozi bakomeye mu ishyaka rya Perezida Muhammadu Buhari akunze kugaragaza ukutavugwaho rumwe bishingiye ku byemezo bye.
Mu mezi yashize yashyize muri Leta ye ibibumbano bigaragaza Perezida Perezida wa Liberia Ellen Johnson Sirleaf n’uwa Afurika y’Epfo, Jacob Zuma mu kubaha agaciro.
Ikibumbano cya Zuma bivugwa ko cyatwaye miliyoni 520 z’ama-naira (miliyoni 1.4 z’amadorali), akabakaba miliyari imwe na miliyoni 200 mu mafaranga y’u Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO