Nyuma yo gutenguhwa na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu mugambi wo kuyifasha kubona intwaro zo guhangana na Boko Haram, Leta ya Nigeria yeruye ivuga agahinda itewe no kutanyurwa n’icyemezo cya USA cyo kwanga kuyigurisha intwaro, ikavuga ko yayitabye mu nama.
Nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru Premium Times, Ambasaderi wa Nigeria muri USA, Prof. Ade Adefuye, ubwo yakiraga intumwa z’akanama ka Leta zunze Ubuwe z’Amerika k’ububanyi n’amahanga yavuze ko abaturage ba Nigeria na Leta yabo bababaje no kuba USA yarirengagije ikibazo cya Boko Haram cyugarije icyo gihugu.
Ati “Mbabajwe no kubamenyesha ko ubuyobozi bwa Nigeria, abasirikare, abanyapolitiki yewe n’abaturage bose batishimiye na gake ibyo USA igaragaza nko kudufasha mu gihe duhanganye n’imitwe y’iterabwoba”
“Ntabwo byumvikana ndetse ntibinoroshye kubyiyumvisha uburyo U.S.A itagaragara muri Nigeria n’intwaro n’ubushobozi bwayo bw’ikoranabuhanga mu bya gisirikare ahubwo Boko Haram ikaba ikomeje kwaguka ndetse no kwivugana imbaga.”
“USA kugeza ubu yanze kwemera ubusabe bwa Nigeria bwo kuba yayigurisha ibikoresho byakabaye byaracogoje Boko Haram mu gihe gito.”
USA yavuze ko itazagurisha intwaro na Nigeria kubera ibirego bishinja igisirikare cya Nigeria guhonyora amahame y’uburenganzira bwa muntu nubwo yo ibihakana.
Umubano wa Leta zunze ubumwe z’Amerika na Nigeria wari usanzwe ari mwiza ariko muri iyi wajemo agatotsi, Nigeria igaragaza ko yatereranywe bikabije na USA ndetse ikanakemanga ko yaba itera inkunga Boko Haram.
Amb. Adefuye yasabye intumwa z’akanama k’ububanyi n’amahanga k’Amerika gushyira igitutu ku nzego za Leta zunze ubumwe z’Amerika n’urwego rushinzwe ibya gisirikare bikongera kwigana ubushishozi impavu zatumye banga kugurisha intwaro Nigeria .



















TANGA IGITEKEREZO