Ibiro bya Perezida wa Nigeria byatangaje ko Muhammadu Buhari yerekeje mu Bwongereza kuri uyu wa Kabiri tariki ya 30 Werurwe 2021.
Bavuze ko uru rugendo rumujyanye ari urwo kwisuzumisha uko ubuzima bwe buhagaze kandi ko azagaruka nyuma y’ibyumweru bibiri.
Hari impungenge ku buzima bwa Buhari wakunze cyane kwivuriza mu mahanga by’umwihariko mu Bwongereza.
Muri 2017 yigeze kumara amezi atatu muri iki Gihugu, aho byavugwaga ko ubuzima bwe butameze neza.
Buhari yaje gusubira i Londres muri 2018 ahamara iminsi ine yagiye guhura na muganga.
Perezida Buhari w’imyaka 78 kuva yatorerwa indi manda muri 2019 ibikorwa bye byo kugaragara mu ruhame ntibyakunze kuba byinshi, ibintu byatumye impungenge ziba nyinshi ku buzima bwe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!