00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nigeria: Perezida Buhari yasabwe kujya mu kiruhuko cy’uburwayi

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 3 May 2017 saa 09:27
Yasuwe :

Nyuma y’amezi atari make avugwaho ikibazo cy’ubuzima butameze neza, abagize Ihuriro ry’Imiryango itari iya Leta muri Nigeria, basabye Perezida Muhammadu Buhari gufata ikiruhuko gihagije cy’uburwayi.

Ibi bisabwe mu gihe mu ntangiriro z’uyu mwaka, Buhari yamaze amezi agera kuri abiri mu Bwongereza, aho yari mu kiruhuko ndetse anahabwa ubuvuzi ku ndwara itarigeze itangazwa.

Nyuma yo kuva kwivuza kandi, Buhari ntiyabashije kwitabira ebyiri mu nama z’aba minisitiri eshatu yatumije ndetse mu cyumweru gishize akaba ataritabiriye isengesho ryo kuwa gatanu n’ubukwe bw’umwuzukuru we bwabaye ku munsi wakurikiyeho.

Buhari ubwe yigeze gutangaza ko atigeze arwara nk’uko byari bimeze ubwo yari mu Bwongereza, dore ko byanabaye ngombwa ko ahabwa amaraso.

Ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza mu matora ya 2015, Buhari yateye utwatsi amakuru yavugaga ko arwaye cancer y’ubugabo bw’epfo (Prostate).

Nubwo ariko we na guverinoma ye bakomeza kugira ibanga indwara arwaye, abantu batandukanye barimo na Wole Soyinka wahawe igihembo cyitiriwe Nobel, bagaragaje ko abaturage bafite uburenganzira bwo kumenya icyo arwaye.

Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, byatangaje ko kuwa kabiri itsinda rya bamwe mu bagize imiryango itari iya leta, ryasabye Buhari gufata ikiruhuko cy’uburwayi.

Mu ibaruwa ifunguye bamwandikiye, bagaragaje ko kumara igihe adahari byateje ikwirakwira ry’ibihuha ku buzima bwe, ari nayo mpamvu bamusaba gukurikiza inama z’umuganga we akajya mu kiruhuko mu buryo bwihuse.

Uburwayi bwa Buhari bukomeje gutera impagaragara nyuma y’uko mu 2010, Umaru Musa Yar’Adua wari Perezida aguye mu biro, urupfu rwe rugakurikirwa n’imvururu.

Uburwayi bwa Perezida Buhari bukomeje kutavugwaho rumwe

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages