Perezida Jonathan yatangaje aya makuru nyuma y’uko hatangiye urugamnba simusiga rwo kurandura uyu mutwe ku bufatanye n’ingabo zitandukanye zirimo iza Tchad n’izo mu bindi bihugu bituranye.
Kugeza ubu kandi uyu mutwe umaze kwimurwa mu birindiro 36 byamaze kwigarurirwa n’izi ngabo ziri mu rugamba rwo kurwanya uyu mutwe.
Jeune Afrique dukesha iyi nkuru yatangaje ko guhera ku wa gatanu w’icyumweru gishize, uyu mutwe umaze gutakaza ibirindiro bine nk’uko byatangajwe na Mike, umuvugizi wa leta ya Nigeria.
Umujyi wa Buni Yadi uherereye muri leta ya Yobe na wo wari warigaruriwe n’uyu mutwe ukanicamo abanyeshuri basaga 40, wamaze kwigarurirwa na leta.
Ingabo zirwana na Boko Haram zirimo iza Cameroun, iza Tchad n’iza Niger, zikaba zishimirwa na Nigeria kuba zarahagaritse imirongo yose y’uyu mutwe ufatwa nk’uw’iterabwoba.
Ibitero bya Boko Haram byatumye abasaga miliyoni n’igice bava mu byabo muri Nigeria, ariko ubufasha bw’ibyo bihugu bituranyi bwatumye hari abasubira mu byabo batangira ubuzima busanzwe.
























TANGA IGITEKEREZO