Mu birori byo gutangiza ku mugaragaro EbonyLife TV, televiziyo biri kuvugwa n’inzobere ko ariyo izaba ari iya mbere mu zibanda ku biganiro by’imyidagaduro na muzika muri Afurika, biteganyijwe ko hazaba n’umuhango w’itangwa ry’ibihembo ku banyafurika bagejeje uyu mugabane, by’umwihariko ibihugu bakomokamo, ku bikorwa by’intangarugero, muri bo hakaba harimo na Perezida Paul Kagame, uzahemberwa kuba imiyoborere myiza ye yaragejeje u Rwanda ku kuba ari kimwe mu bihugu byorohereza abashoramari kubikoreramo kurenza ibindi ku isi.
Muri ibi birori byo gufungura EbonyLife TV bizabera mu mujyi wa Lagos muri Nigeria, ari naho iyi televiziyo izaba ifite icyicaro gikuru, biteganyijwe ko Steve Forbes, Umuyobozi wa Forbes Inc, sosiyete ifite ikinyamakuru Forbes kizwi mu gushyira ahagaragara urutonde ngarukamwaka rw’abaherwe ku rwego rw’isi mu byiciro bitandukanye, ari we uzayobora uyu muhango wo gutanga ibi bihembo tariki 30 Kamena 2013.
EbonyLife TV ni televiziyo y’umutegarugori w’umunyamakuru w’icyamamare muri Nigeria, Mo Abudu, uzwi cyane mu kiganiro “Moments with Mo” kinyura kuri televiziyo zaho. Uyu yifashishije amafaranga yahawe na banki ndetse n’abashoramari, agiye gutangiza umushinga uzatwara akayabo ka miliyoni nyinshi z’amadolari, ahanini bitewe n’uko iyo televiziyo, izajya yibanda ku myidagaduro, imibereho na muzika nyafurika, ikigamijwe ari uko izagaragaza isura nyayo y’ibyiza bibera kuri uyu mugabane.
Biteganyijwe ko EbonyLife TV izajya igaragara biciye kuri DSTV mu ntangiriro aho izaba igaragara ku murongo (channel) 165, aho izaba igaragara mu bihugu 40 byo muri Afurika, naho mu Bwongereza ndetse no mu bindi bice by’u Burayi ikazajya igaragara biciye ku murongo wa sosiyete SKY, mu gihe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika izajya ibonwa biciye ku murongo DISH, kimwe no muri Canada n’Amerika y’Amajyepfo.
Muri ibyo birori benshi bari kwemeza ko ari bimwe mu by’akataraboneka bizabera kuri uyu mugabane muri uyu mwaka, dore ko biteganyijwe ko bizitabirwa n’abayobozi mu nzego za politiki, abashoramari bakomeye, ibyamamare mu mikino ndetse na muzika, usibye Perezida Paul Kagame, hari n’abandi bazahabwa ibihembo barimo;
– Dr. Goodluck Ebele Jonathan, uzashimirwa ku ruhare yagize mu guteza imbere ibijyanye n’imyidagaduro n’itangazamakuru mu gihugu ayobora cya Nigeria.
– Perezida wa Ghana John Dramani Mahama wagenewe igihembo ku kuba yarateje imbere igihugu cye kuri ubu kikaba kiri mu byorohereza abashoramari kurusha ibindi ku isi.
– Perezida wa Afurika y’Epfo Jacob Zuma ku kuba igihugu ayoboye aricyo cyakiriye imikino y’igikombe cy’isi cya FIFA bwa mbere kuri uyu mugabane.
– Tope Shonubi, Tonye Cole na Ade Odunsi: Abashinze sosiyete Sahara Energy Resources Limited, none kuri ubu bakaba bafite uruhare rukomeye mu itunganwa n’icuruzwa rya peterori na gazi muri Nigeria.
– Isabel Dos Santos, umutegarugori ukize kurusha abandi muri Afurika.
– Uzoamaka Maduka, ufatwa nk’uwageze ku bikorwa by’indashyikirwa kuri uyu mugabane.
– Toyin Odutola, nawe ufatwa nk’uwageze ku bikorwa by’indashyikirwa kuri uyu mugabane.
– Joke Silva, kubw’uruhare yagize mu guteza imbere sinema muri Afurika.
– King Sunny Ade, kubw’uruhare yagize mu guteza imbere muzika nyafurika.
– Ebenezer Obey, kubw’uruhare yagize mu guteza imbere muzika nyafurika.
– Onyeka Onwenu, kubw’uruhare yagize mu guteza imbere muzika nyafurika.
– Victor Olaiya, kubw’uruhare yagize mu guteza imbere muzika nyafurika.
– Innocent (Tuface) Idibia, kubw’uruhare yagize mu guteza imbere muzika nyafurika.
– Deola Sagoe, kubw’uruhare yagize mu guteza imbere ibijyanye n’imyambarire n’imideri kuri uyu mugabane.



















TANGA IGITEKEREZO