00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nigeria: Perezida yasabye abaturage imbabazi kubera ibura ry’umuriro w’amashanyarazi

Yanditswe na Umutoni Rosine
Kuya 18 March 2022 saa 04:31
Yasuwe :

Nigeria ihanganye n’ikibazo gikomeye cy’ibura ry’umuriro guhera kuwa Mbere tariki 14 Werurwe 2022. Leta yatangaje ko ikibazo cyatewe n’inganda z’amashanyarazi zitari gukora ku kigero cyifuzwa.

Hejuru ya 80 % by’umuriro ukoreshwa muri Nigeria uturuka kuri gaz karemano. Ibiciro by’iyo gaz bimaze iminsi biri hejuru kubera intambara iri hagati y’u Burusiya na Ukraine.

RFI yatangaje ko nibura inganda 12 z’amashanyarazi zitari gukora cyangwa zigakora nabi kubera kutabona gaz ihagije.

Perezida wa Nigeria, Muhammadu Buhari yashyize hanze itangazo asaba imbabazi abaturage, abemerera gukemura icyo kibazo mu gihe cya vuba.

Kugeza ubu 40 % by’abaturage nta muriro uri kubageraho mu gihe n’ahandi uboneka gake cyangwa ukagenda ucika.

Perezida Buhari yijeje abaturage gukemura ikibazo cy'ibura ry'umuriro vuba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages