00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nigeria: Uburwayi bugiye gutuma Minisitiri w’Imari asimbuzwa igitaraganya

Yanditswe na Isabwe Fabiola
Kuya 12 October 2025 saa 07:57
Yasuwe :

Amakuru aturuka mu biro bya Perezida wa Nigeria, Bola Ahmed Tinubu, avuga ko Minisitiri w’Imari muri iki gihugu, Wale Edun, agiye gukurwa mu nshingano by’agateganyo kuko ubuzima bwe bukomeje kumera nabi.

Minisitiri Wale Edun amaze igihe arwaye indwara itaramenyekana, gusa abaganga be basabye ko yoherezwa kuvurirwa hanze y’igihugu.

Ibyo byatumye Perezida Tinubu atangira gushaka uzasimbura Edun mu rwego rwo gukomeza imikorere ya Minisiteri y’Imari mu gihe azaba adahari.

Perezida Tinubu yashimangiye ko ubuzima bwa Edun ari ingenzi, ariko ko guverinoma na yo igomba gukomeza gukora.

Umwe mu bayobozi bo muri guverinoma ya Nigeria, yagize ati “Perezida Tinubu yubaha cyane Edun. Ibibazo by’ubuzima ni ibyago, ariko Leta igomba gukomeza gukora. Icy’ingenzi ubu ni uko yakira neza.”

Ntabwo haramenyekana neza uzamusimbura, ariko abasesenguzi bavuga ko uzasigarana inshingano, azakomeza gahunda za Edun, zirimo guhuza imari, kugenzura izamuka ry’ibiciro, no guteza imbere ubukungu burambye.

Edun yagiye ku butegetsi ku wa 21 Kanama 2023, akaba yarahawe inshingano zo guhuza politiki y’imari n’iy’ifaranga, kugarura icyizere mu isoko ry’imari, no kongera ishoramari mu nzego zitandukanye.

Yari inshuti ya Kera ya Perezida Tinubu ndetse n’umujyanama we mu by’imari, akaba yaragize uruhare rukomeye mu kuzahura ubukungu bwa Nigeria.

Mu gihe yari ku buyobozi, Edun yakoze impinduka zirimo gukuraho inkunga ku giciro cya lisansi no kwagura uburyo bwa TSA mu gukusanya imisoro. Ibi byafashije mu kongera imisoro yinjira no gukumira ibihombo mu bigo bya Leta.

Yanakoranye bya hafi na Banki Nkuru ya Nigeria iyobowe na Yemi Cardoso, mu guhuza politiki y’imari n’iy’ifaranga, bigabanya izamuka ry’ibiciro.

Perezida Tinubu agiye gusimbuza ku mwanya Minisitiri w'Imari, Wale Edun kubera ibibazo by'uburwayi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages