00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nigeria: Ubuzima busa n’ubwahagaze kubera ibura ry’ibikomoka kuri peteroli

Yanditswe na

Tombola Felicie

Kuya 25 May 2015 saa 02:05
Yasuwe :

Nubwo Nigeria ifatwa nk’igihugu gikize ku bikomoka kuri peteroli, ubu ibintu byahinduye isura kuko mu mihanda nta modoka zigenda, amabanki n’ibindi bikorwa bikaba byahagaze nyuma y’ukwezi kurenga hari ikibazo cy’ibura rya byo.

Inkuru dukesha urubuga rwa BBC igaragaza ko ubuzima muri Nigeria bwahagaze nk’uko abantu batandukanye bagaragaje ko badashobora gukomeza imirimo yabo kuko kubona ibikomoka kuri peteroli ari ingorabahizi.

Neolock Holmes, umwe mu bafite inganda nto muri Nigeria, yagize ati “ubu sinshobora gukoresha imashini mu ruganda rwanjye rutoya kuko nta mavuta nabona yo gukoresha muri moteri (generators).”

Abaturage birirwa bazengurukana amajerekani bashakisha lisansi

Umunyamideli Ar’zu Okaro yagize igitekerezo cyo kuzana amajerekani arimo ubusa mu kugaragaza imirongo abantu benshi batonda bategereje kugura ibikomoka kuri peteroli.

Abandi ku mbuga nkoranyambaga nka Twitter bagaragaza ko biteye isoni kuba Nigeria yitwa igihugu gikize ku bikomoka kuri peteroli ariko ubu akaba ari ho byabuze.

Prince Ade, umwe mu baturage ba Nigeria, yanditse ati “Kubura kw’ibikomoka kuri peteroli byahagarite 50% by’ingendo. Ibintu bibabaje cyane kuri Nigeria izwi nk’igihugu gikize ku bikomoka kuri peteroli.”

Kubera kubura kw’ibikomokakuri peteroli , Ibiciro byo byo gutwara abagenzi byavuye ku manayira (naira) 150 angana n’amadorali 0, 75 maze agera ku manayira 600 angana n’amadorali atatu uyu munsi tariki ya 25 Gicurasi 2015.

Amasosiyete y’Itumanaho muri icyo gihugu yatangiye guteguza abafatabuguzi bayo ko ikibazo cy’ibikomoka kuri peteroli gishobora kuzagira ingaruka kuri serivisi bahabwa.

Radiyo zo muri icyo gihugu zimwe zanatangiye gufungwa ku buryo hari izitakiri kumvikana.

Ingendo z’indege mpuzamahanga na zo zimwe zahagaze, aho zimwe mu ndege zihitamo kubanza kugwa mu bihugu bituranye kugirango zibashe kubona amavuta.

Kugeza ubu amashyaka PDP (People’s Democratic Party) rya Goodluck Jonathan wahoze ari Perezida wa Nigeria, rikomeje kwitana ba mwana na APC ritavugaga rumwe n’ubutegetsi bwe, bamwe bashinja abandi kuba ari bo nyirabayazana, abandi bagashinjwa kuba nta cyo bakoze mu gukemura icyo kibazo.

Tombola Felicie
[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages