Promise Okoro w’imyaka 23 yigaga muri Federal Polytechnic Nekede, muri Leta ya Imo muri Nigeria.
Umubyeyi wa Promise, Chiyere Okoro, yavuze ko yifuzaga guha umuhungu we imodoka yo mu bwoko bwa 4matic Jeep, ariko ubushobozi bukaba butaramwemereye kuyigura.
Ati “Nta bushobozi mfite bwo kugura Jeep kuko ni na yo modoka nkunda cyane. Ntabwo nari kuyibona, ni yo mpamvu navuze nti reka mushakire akantu gato namuha.”
Promise yavuze ko atari azi ko nyina yari yateguye kumutungura k’umunsi wo gusoza amasomo, ko umwe mu bo biganaga ari we wamuhamagaye amusaba kujya kureba nyina.
Yagize ati “Umwe mu bo twiganaga ni we wampamagaye. Nabanje gutekereza ko ari bimwe mu bikorwa byo kwishimira umunsi wacu. Yarambwiye ngo ngende ndebe mama, ariko yari yazanye ihene”.
Promise yavuze ko amaze kubona iyo hene, ibyishimo byamusaze.
Yagize ati “Nari nishimye cyane, numva nkozwe ku mutima. Ntabwo nigeze ngira isoni z’impano mama yampaye.”
Yavuze ko ahubwo iyo mpano yamwibukije isezerano nyina yari yaramuhaye ubwo yatangiraga amashuri. Yamubwiye ko naramuka yize neza, akirinda imyitwarire mibi, kudata ishuri no kwishora mu bikorwa byatuma atagera ku ntego ze, yari kuzamushimira ku munsi azasoza amasomo.
Chiyere yavuze ko umuhungu we yakoze ibyo yamusabye, bityo na we yumva ko yagombaga kubahiriza isezerano yamuhaye. Yavuze ko iyi hene yayiguze ibihumbi 130 Frw.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!